Udafashe ingamba nshya zo kubaho byarangira(...)

Kwamamaza

agakiza

Udafashe ingamba nshya zo kubaho byarangira wiyahuye


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-08-14 07:16:57


Udafashe ingamba nshya zo kubaho byarangira wiyahuye

Kwiyahura ni igikorwa gihera mu mutima, aho umuntu agira igihe kinini cyo kwitekerezaho, yibaza impamvu ameze uko atifuza, agashaka igisubizo ntakibone, uko akomeza kwihererana ibibazo cyangwa kuremererwa nabyo, bikagera igihe bikamurusha imbaraga kugeza ubwo yumva gupfa bimurutira kubaho, cyangwa akumva ntashoboye kwihanganira ibihe arimo kandi akaba atabona ubundi buhungiro agahitamo kwiyica, ari byo byitwa “Kwiyahura”.

Umuntu ufata icyemezo cyo kwiyahura akenshi aba atekereza ko ubuzima butagishoboka, akumva ko agowe kuruta abaremwe bose, akumva nta muntu numwe umwitayeho cyangwa witaye ku kumenya amakuru yawe

Ese waba uhangayitse ukumva ubuze amahoro ndetse ntubasha no gusinzira?
Umuntu wiyahura ntabwo bimuzamo ako kanya, bitangira gahoro gahoro. Bitangira atangira kwiheba no kwisuzugura nk’uko wumva umerewe, akumva abihiwe no kubaho, kugeza ubwo nta magambo y’ibyiringiro namba aba agifite, yumva iteka ko ari wenyine.

Niba wumva ibi mvuga bisa n’uko ubayeho, garukira hafi, nta gushidikanya ko utagize ingamba ufata byazarangira nawe wiyahuye. Ndagutangariza ko mu icuraburindi rya nijoro cyane, hamwe nta muntu numwe ubona, hamwe wumva ntawe ukwitayeho, hamwe wumva ntawe ukumva, hafi yawe bugufi hari Imana yakuremye, itaryama idasinzira, ihoza ijisho kuri wowe kandi itegereje ko uyikebuka ikakugirira neza.

Garurira Imana icyizere

Hari igihe umuntu agira ibikomere bigatuma adashobora kwizera ko ineza y’Imana yamugeraho,ndetse wanamubwira ibijyanye no gusenga akumva uramubangamiye, cyangwa usa n’umubwira ibintu atumva neza.

Ibyo rero bitera umuntu kumva yifitiye impuhwe, umujinya, ubusharire, ibitekerezo byo kwihorera kuwatejwe ibibazo n’abandi, cyangwa ubwoba bwa hato na hato bwo kwikanga ikibi kabone nubwo cyaba nta gihari.

Wigeze ubona umwana wanze ishuri burundu, ndetse agatekereza ko papa umuhatira kwiga amwanga, akaba yatoroka urugo akaba ikirara? Waba warabonye ukuntu bibabaza ababyeyi? Imana yo ibabara inshuro nyinshi, iyo umuntu wayo yiyahuye, birenze ibyo twabasha kuvuga. Nibuze na wamwana we haba hari ikizere cy’uko igihe kizagera akamenya agaciro k’icyo umubyeyi yamuhatiraga gukora, naho uwiyishe nta yandi mahirwe namba aba asigaranye yo kuzamenya urukundo rw’Imana rwari rwihishe inyuma y’ubuzima bwose yanyuzemo.

Igihe yesu yari mu isi yambaye umubiri nkuwawe yahuye n’ibibazo bikomeye nk’ibyo uri guhura nabyo. yarasuzugurwaga ndetse akangwa n’abantu bose, ubuzima bwe bwari bwuzuye intimba nimibabaro. Nyamara ntabwo yikoreye intimba ze, ahubwo intimba zacu ni zo yishyizeho. Ibicumuro byacu byose ni byo yacumitiwe, yakomerekerejwe, ni nabyo yashenjaguriwe. Imibabaro Ye ni yo yatumye tubona umunezero. (Yesaya 53)

Byumvikanishe ko ibibazo unyuramo, ntabwo bifite intego yo kukwica wihebye nta byiringiro, kuko Yesu yabinyuzemo abinyaga ubutware bwo kukwangiza gutyo icyakora abisigira ubushobozi bwo kukwigisha no kukugira uwo Imana ishaka ko uba. Wikwihemukira ku gihe gikwiye uzatanga ubuhamya bukomeza abameze nk’uko umeze none.

Amahoro yawe nayo ari mu byazanye Yesu

Umva uko Yesaya yahanuye. Kuko Uwiteka yansize amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza. Yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe no kuzivana mu mwijima, kumenyesha abantu umwaka w’imbabazi z’Uwiteka guhoza abarira bose, no guhoza abafite intimba bose kubaha ikamba ry’ubwiza mu cyimbo cy’ivu, amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy’ubwirabure, n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye. (Yesaya 61:1-3)

Niba wumvishe neza zimwe mu ntego yari afite, urumva hatarimo ubutumwa bwawe? Have wikwihemukira Yesu aragukunda kandi akwitayeho.

Ngwino usange Yesu, kandi umureke agusubize umunezero n’agaciro wiyambuye. Yagusezeranije kugusubiza umunezero wawe, wari waratakaje no ku guha umutima mushya wo kugukomeza.

umva icyo ijambo ry’Imana rikubwiye: “Nzakwigisha nkwereke inzira unyura, Nzakugira inama, kandi ijisho ryanjye rizaguhoraho” (Zaburi 32:8).
Imana ibane nawe ikomeze umutima wawe, ikugarurire ibyiringiro, ikwereke ineza yayo, ikwiringize ibyiza iguteganyiriza bitume ugarukira hafi utaragera ku rwego rwo kwiyahura kuko n’abandi byabayeho batangiye ari ibisanzwe nka gutyo kwawe.

Ahantu hose navuze, sigize nkubwira umuntu na rimwe, kuko si byiza ko ibyiringiro byawe ubiherereza ku muntu uwo ari we wese, Imana ikeneye ko uyiringira nkaho ari wowe nayo mwenyine muhari, nayo izakubera uko uyiringira. Yagutabara inyuze ku muntu, ariko nta na rimwe yishimira ko ibyiringiro byawe ubishyira ku muntu. Igihe cyose ukuye ibyiringiro byawe ku Mana, uba uhaye satani amahirwe yo kukuroha mu bwihebe kuko azi neza ko bikugeza kure y’Imana. Wibuke ko nta mbabazi agufitiye na nkeya, arakwanga ku buryo wiyahuye we yaba ageze ku ntego ye.

Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu bubane na mwe ku isaha yanyu yo gufata icyemezo (Imigani 18:24).

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?