
Ubuhamya: Nubwo nari umukobwa, nangaga igitsina-gore urunuka
Navukiye mu Budage, ababyeyi banjye bimukira i Montreux mu Busuwisi ubwo...
Nitwa Yosuwa, igihe ababyeyi banjye batandukanaga nari mfite imyaka 10.Ninjye mwana bari bafite, ubuzima bwari bwiza kuko nari mbanye neza na data na mama, twakoranaga byose hamwe , mu by’ukuri twari dufite umuryango unezerewe, nishimiraga ko bandindaga bakanyitaho nk’umwana.
Nyuma yo gutandukana kw’ababyeyi banjye,natandukanye na papa ashakana n’undi mugore wari ufite umwana w’umuhungu. Kutagira papa undeberera ngo anyiteho byatumye mba ikigomeke , ubwo ntangira gushaka inshuti.
Ngeze hagati mu mashuri y’isumbuye,natangiye kuryamana nabagenzi banjye duhuje igitsina kuko numvaga naratawe, narajugunywe. Numva ko na buze ubucuti nari nkeneye kuri papa.Nagerageje kwiyegereza abatinganyi byibuze kugira ngo mbone urukundo no kugirango nzibe icyuho cy’aho nakomeretse igihe natabwaga, bityo bintera kubana n’abantu benshi bakora ibikorwa bibi.
Natangiye kunywa itabi, ndetse twaryamanaga n’abo duhuje igitsina inshuro nyinshi zitabarika, byabaga binshimishije cyane. Kumenyera ibiyobyabwenge no kuryamana duhuje igitsina byari ukugira ngo mbone urukundo kandi nkire ibikomere byo kubura urukundo. Ndangije amashuri yisumbuye nagiye muri kaminuza ariko nyuma y’umwaka umwe baranyirukanye. Papa yamenye ko ndi umutinganyi nawe aranyanga, noneho ndushaho kugira ibikomere.
Nagiye kubana na mama wari warongeye gushaka undi mugabo ariko akaba yari yarabaye umukristo, Namuhishe ingeso yanjye, ariko yambwiye ko nkeneye ubufasha bw’Imana. Mama icyo yakoraga cyari ukunsengera, agasaba Imana kundinda akagerageza no kumbuza kugendera mu bikorwa bibi.
Mu gushaka aho nisanga, nagiye mu mugi munini aho noneho nahuye n’abatinganyi nongera nibera muri ubwo buzima. Nageze aho mbona ndi gukora ibintu bibi numva nkwiriye kubireka ariko narabikomeje kuko ari bwo numvaga nyuzwe kandi nkashira agahinda kose nari mfite.
Mu myaka 2 ikurikiyeho natangiye kunywa ikiyobyabwenge cya cocaine, kuva icyo gihe bwo nanjye nari nariyanze. Mu mwaka wa 2009, namenyeko ko narwaye agakoko gatera Sida, nahise ntekereza ko ubuzima bwanjye burangiye, gusa sinari nsobanukiwe neza icyo sida ari cyo ariko numvaga ko ari ikintu kigiye guhindura ubuzima bwanjye. Kuva icyo gihe natakaje ibyiringiro burundu. Nabuze icyo gukora, maze nsubira kwa mama mubwira ibintu byose musaba ubufasha,adashidikanyije yaranyakiriye.
Numvise ari ibintu bikomeye kwakirwa na mama no kongera kumubona nyuma y’ibihe by’umwijima no gukomereka nanyuzemo. Nubwo nari mu makosa, nari mfite isoni z’ibyo mama yavugaga ngo ‘ndagukunda, kandi nzakwitaho aho uzaba uri hose’. Yampaye itegeko ko ngomba kujyana nawe mu rusengero, ambwira ko ari ahantu bakirana neza, bazankunda, bakamfasha kandi bakansengera .
Nyuma nagiye mpumvira ubutumwa bwo gukira, nuko numva nkeneye urukundo no kubabarirwa n’Imana.Namenetse umutima ndatura, ndarira kuko numvaga nkeneye Imana mu buzima bwanjye.Numvise mbonye urukundo rwa Data na Yesu urwo ntari nigeze mbona mu buzima bwanjye.
Ibyo nagenderagamo byose narabiretse.Niyumvisemo urukundo rw’Imana rumbwira ngo’ uhindutse mushya, naguhinduye mushya uri uwanjye.’Nakiriye Yesu mu buzima bwanjye ahindura amateka yanjye aba mashya. Kuva icyo gihe , nanesheje irari ry’ubutinganyi.
Kugeza uyu munsi mfata imiti igabanya ubukana bwa sida ,ndiho mu buzima busanzwe.Papa wanjye na we yahaye ubuzima Kristo, kandi byaduhaye inzira yo kubabarira no kwiyunga.
Ubu nagiye mu ishuri ryigisha ibya bibiliya ,ubu nabonye impamyabushobozi mu bijyanye no kuramya n’umuziki, nanjye ndabyigisha. Ibyahise sinkibyibuka kuko iyo ugeze kwa Kristo uba icyaremwe gishya akakoza ukaba mushya.
Ntute ibyiringiro, ntureke kwizera , no mugihe cyo gukomereka n’umwijima, aho ugera ukumva uri ubusa ,Yesu ashobora guhura nawe akaguhindurira ubuzima, kandi gusenga ubutitsa wizeye, Imana ikubera iyizerwa kandi igasubiza amasengesho yawe.
source:www.cbn.com
Navukiye mu Budage, ababyeyi banjye bimukira i Montreux mu Busuwisi ubwo...
MIZERO Iréné ni umwana wa kabiri mu bana batandatu, ni umunyarwanda wavutse...
Nitwa Yosuwa, igihe ababyeyi banjye batandukanaga nari mfite imyaka...
Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango...
Ibitekerezo (0)