Ubuhamya: Yatandukanije inyanja mbyirebera!!

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya: Yatandukanije inyanja mbyirebera!!


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-04-07 12:25:00


Ubuhamya: Yatandukanije inyanja mbyirebera!!

Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi niko ari kandi niko azahora iteka ryose” Abaheburayo 13:8

Hari igihe dusoma amagambo yo muri bibiliya , umuntu akayafata nk’inkuru ariko ni ukuri gusa. Najyaga nibaza ukuntu inyanja yatandukanye abisirayeri bakayambuka nkabambuka kubutaka , nkumva simbishyikira , ariko nanjye nabonye Imana itandukanya inyanja ndatambuka nkuwambuka ku butaka .

Hari umuntu twabanye igihe kirekire akajya iteka atubwira ngo buri muntu navuge ikintu Imana yigeze kumukorera atazibagirwa na rimwe kugeza avuye mu mubiri cyangwa se Yesu agarutse. Nanjye icyo ngiye kuvuga sinzakibagirwa.

Hari mu ntambara ya 94 nari mfite imyaka 19, ubwo amasasu yavuze ari menshi cyane Kigali, abantu bariruka ntanuwamenyaga aho yirukira, urusaku rw’amasasu ntirwatumaga umenya icyerekezo. Twaragiye rero tunyura Mont Kigali Nyabarongo. Igitangaza ngiye kubabwira cyabereye ahitwa Kamonyi ya Gitarama, ntabwo nzibagirwa gukora kw’Imana mu isi y’ababaho. Njye nabo tuvukana twari nka 8, tuhageze abantu ntibari bacyumva urusaku rw’amasasu, noneho bashira impumu bibuka ko hari abantu basigaye badapfuye. Ubwo bahise banyicazanya n’abo tuvukana aho nyine kuri bariyeri bati aba baruzuza icyobo kiri hafi aha.

Twagiye kubona tubona abantu bambaye amakoma, fafite intwaro za gakondo baje badusatira bavuza amafirimbi batubaza bati ubundi mwitwa bande? Nuko turivuga amazina , tukanongeraho naho twigaga kuko nigaga secondaire muwa gatanu.

Aho kuri bariyeri, habonetse umwana w’umusore muto rwose, afata mu mutwe amazina yacu aragenda ngo abwira mama we na bashiki be ati disi hari abana bagiye kwicira kuri bariyeri ! Mu kanya gato twagiye kubona tubona , abana b’abakobwa nka 3 tutazi, tubonye ubwa mbere baraje bavuganye n’abantu bo kuri bariyeri bati disi bano bana turigana ! Nibwo baje kudusuhuza, bakajya badusuhuza mu mazina, bati uraho Ali! Yooo ku ishuri se bite!!

Nawe urumva nta gisubizo nari mfite naramushubije nti ni ibi mureba, baradusuhuza twese barigendera!! ( Ntituzi aho bavuye ntituzi aho bagiye, igitangaje ni ukuntu umuntu adusuhuza ntiyibaze ko nawe byatuma bamwica!!).

Twiriwe twicaye kuri iyo bariyeri , batubwirako bagiye gushaka nyumbakumi bakamumenyesha ko bagiye kutwica, bigeze nimugoroba, twumvaga twiyejeje twiteguye gutaha mu gihugu cyo mu ijuru, babantu bambaye amakoma bagaruka bavuza amafirimbi menshi bati” nyumbakumi twamubuze, none nimuze tubajyane iwabo wa babana babashuhuje, mugende babahe amazi yo kunywa, ejo nyumbakumi navuga ko tubica tuzabica, navuga ko tubareka tuzabareka natwe tuti iwabo wababana ntituhazi, batujyanayo.

Aha niho mvuga nti nabonye Imana itandukanya inyanja ndabyirebera n’amaso yanjye, kandi nkavuga ngo uko Yesu yari ari niko akiri kandi niko azahora. Batujyanyeyo, mama wa babana ari nabwo atubonye bwa mbere, n;abana be ntitwiganaga nabo ni ubwa mbere bari batubonye, aza yihutira kudusanganira, nawe ibaze abana nka 8 bo muri 94, aduhobera n’ubwuzu bwinshi ati yoooo, muraho bana banjye, aduha amazi turoga, turanywa, turarya dore ko ntanuwaherukaga kurya….. .Abicanyi badusize aho baragenda.

None turiho, muri abo bana bose twari kumwe, intambara yarangiye ntawe upfuye, Yesu yagiye aca inzira aho zitari, ndamushimye. Ni uwo kwizerwa.

Alice Rugerindinda

Ibitekerezo (21)

MUKAMUTSINZI Faustine

9-06-2017    05:46

Imana yakoze ibikomeye nanjye ndayishimye niyamamareeeeeeeee!gusa Imana yacu irakomeye muri byose iyo igiye gutabara ntiyifashisha izindi ntwaro cg ngo itire amaboko amaboko.irihagije rero Imana iriho nubwo abatayizi bayihakana ariko twarayibonye ikora nkuko yatabaye Alice gusa sinakibagirw kuvuga ngo MANA uhe Umugisha bariya bana numubyeyi wabo

jean ckaude

22-04-2017    23:00

imana yacu ishobora bingahe ni byose ibyo biroroshye gusa buriwese avuga imana bitewe niko yayibonye kandi mukomere mugume kurufatiro izakora nibindi

Console

12-03-2017    05:37

Imana ishimwe kuko ijya itanga ingabo nyinshi kubwacu nukur iratwimana muri byinshi biba byasamiye imibiri nubuging lmana ishimwe

Rudasingwa

4-03-2017    06:48

Imana niyo kwizerwa

Rudasingwa

4-03-2017    06:48

Imana niyo kwizerwa

1-03-2017    15:01

yewe nanyuma yazero irakora kandi ifite inziranyinshi zitabarika IMANA tuyihe icyubahiro iragikwiye

iratuzi

10-02-2017    12:06

Imana ntibura uko ibigenza nimuhumure. Yaratabaye

amani

27-01-2017    09:32

imanishimwe kubwimirimo nibitangaza yakoze

KWIZERA PATIENCE VAINQUEUR

3-12-2016    08:47

Ndafashijwe Imana irakora IHABWE ICYUBAHIRO NI UKURI UBUHAMYA NK’UBU BURAFASHA CYANE

ndagijimana Donath

7-10-2016    09:12

Imana ishimwe yarahabaye, kd iarcyakora ibitangaza. Yaturokoye urupfu rungana kwakundi, nubu iracyaturokora kandi gahunda yayo niyo gukomeza kuturokora. Imana ihabwe icyubahiro

Paji: 1 | 2 | 3  

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?