Rusizi: Mutombo Fidèle amaze imyaka 56 akiri(...)

Kwamamaza

agakiza

Rusizi: Mutombo Fidèle amaze imyaka 56 akiri ingaragu, ariko afite ibyiringiro byo gushaka!


Yanditswe na: Ubwanditsi     2013-11-03 13:13:54


Rusizi: Mutombo Fidèle amaze imyaka 56 akiri ingaragu, ariko afite ibyiringiro byo gushaka!

Nitwa Mutombo Fidele, mwene Kabirigi Zacharie na Karugereka Marie. Navutse mu w’1957, mvuka ku babyeyi bakijijwe. Nabatijwe mu mazi menshi ku wa 30/09/1971, hanyuma taliki ya 15/02/1972 nuzura Umwuka Wera.

Navukiye mu mateka mabi, kuko data yasize mama antwite inda imaze amezi arindwi akajya gushaka ubuzima i Bugande ariko akaza gupfirayo (birumvikana ko ntamuzi). Byageze igihe mama nawe ajya i Burundi gushakirayo umugabo, nawe yaje gupfirayo bari batura i Gihanga ku ibarabara rya 6.

Byageze mu w’1983, njya gushaka mama i Burundi ariko nagiriyeyo ibyago kuko bamfunga banziza gusenga igihe president Bagaza yafungishaga insengero agategeka ko abantu bose baba Abisilamu. Namaze amezi icyenda muri gereza, hanyuma mfunguwe ngaruka mu Rwanda.

Data nta mutungo yari afite. Natunzwe n’abagiraneza: CNV yaje kumpa amabati ndubaka, itorero rya Gihundwe rimpa ibiti nubaka akazu gato ari na ko mbamo kugeza ubu. N’ubwo nabuze ubushobozi bwo gushaka umugore, nagize intambara z’abakobwa benshi bansaba ko twakwishyingira, ariko nkanga gukora icyaha kuko nari naramenye ukuri kw’ijambo ry’Imana.

Hari ubwo nanjye nagiraga umutima wo kurambagiza, ariko abakobwa bazi ubuzima mbaho bakambega cyane ko babonaga ubuzima nta mpinduka bugira. Ariko na none ibyiringiro byanjye ni uko nzashaka, kuko kenshi iyo nsenze Imana imbwira ko nzakora ubukwe kandi bwiza.

Tumubajije icyo yabwira urubyiruko rwishyingira kuko rukennye, yakomeje atubwira ati “Jyewe nagira inama urubyiruko ko bakwiriye kubaha Imana, kuko icyaha cyose kigira ingaruka mbi. Iyo wishyingiye, uba unyuranije n’ubushake bw’Imana. Ahubwo ni byiza ko bategereza isaha y’Imana ikazabakorera ibitangaza.” Yakomeje agira ati:
“Ndashima Imana, imyaka mirongo itanu n’itandatu nta bwo itorero riranshyira inyuma kuko nakoze icyaha kandi ndacyafite ibyiringiro byo kuzakora ubukwe.”

Ibitekerezo (6)

Medos

21-08-2016    00:48

Imana ishimwe kuko isezerano ryayo irisohoza! Uyu Mutombo afite ubukwe muri uku kwezi kwa cyenda!

passy

15-08-2016    09:11

Imana ishimwe Ko Uyu Fidele afite ubukwe uku kwa cyenda

alice

6-11-2013    01:37

Njye ndumva iyi nkuru ibabaje, kuko numva umuntu uba mu nzu y’Imana , akaba ayikorera atagombye kuba mu mubabaro umeze utya, kuko ntacyo twaba tumaze nka bene Se. Uretse n’ikibazo cyo gushaka, urabona ko afite imibereho mibi, ntafite aho ahinga, ntafite icyo akora kimuha imibereho, kandi niba nta bumuga afite, birashoboka ko yagira icyo akora , hanyuma akabona imibereho, bityo n’uwo mugore yaza ntazahicirwe n’inzara!

peter emmanuel

5-11-2013    03:24

ahubgo muvyukuri njye,ico numva nuko niba yiyumva ko Atari ikiremba koko,yazanyohereza message tukaganira,noneho umuntagashakuburyo yazakora ubukwe,tukamuterera none ,ko yatuye ntiyababgiye,ngaho ni muze tumufashe rero

Uwimana

4-11-2013    21:32

Wewe i juru ruzagirwamo n’abera. Ubuse Fedele singuyu araho. Abishyingira rero nibihane.

Ubu buhamya buramyubatse cyane. Niba Imana yaramusezeranije ubukwe si ubwo mu ijuru kuko ubwo mu ijuru ni isezerano ry’abizera bose. Uyu muntu w’Imana nemeye kuzamutwerera mugihe cy’ubukwe bwe. Muzabitumenyeshe mubinyujije hano kurubuga.
Wasanga hari umukobwa ahuntu runaka warutegereje Fidele.

Imana iguhe umugisha Fidele

anatole Mulindwa

3-11-2013    23:46

Ntibisanzwe ku myaka 56 ngo azakora ubukwe ku mana byose birashoboka nta kintu kinanira Imana. ariko nanone wasanga ubukwe bwiza imubwira ari ubwo mu ijuru.....

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?