
Nyuma yo kurokoka jenoside, Diane Uwase yiciwe abana batatu bahawe uburozi (Igice cya 1)
Muri iyi nkuru turabagezah ubuhamya bwa Diane Uwase yivugira mu magambo ye...
Ndifuza kubagezaho mu ncamake uko narokotse Jenocide yakorewe Abatutsi. Mu w’1994 ubwo Jenocide yakorwaga ku mugaragaro nari mfite imyaka 18, ndi umukobwa w’ inkumi wiga mu mashuli yisumbuye. Icyo gihe nasengeraga mu idini Gatolika, ndi Umukarisimatike. Nize mu ishuri ry’Ababikira ryari ku Kibuye ho mu ntara y’Uburengerazuba, mpabonera uburere bwiza bwangiriye umumaro mu buzima kugeza uyu munsi.
Nakundaga gusenga cyane, ariko bimwe by’ idini bisanzwe n’ubwo muri jye harimo gukunda Imana. Mu w’1994 Imana yarandinze mu buryo bukomeye cyane, kuko aho nahungiraga hose napfaga kuhashingura ikirenge bagahita baza kwica Abatutsi. Abo twabaga twihishe hamwe bafataga ibihe byo gusenga cyane ngo Imana iturinde, jyewe nkabyanga nkababwira ko Imana yadukuyeho amaboko nta mpamvu yo gusenga.
Twari dufite umwana w’umurokore mu muryango twanganaga mu myaka, tukumva ko yasaze kuko yagiye mu barokore ari akiri muto nta cyo abuze. Mu bamusererezaga cyane nari ndimo. Muri Jenocide naramubwiraga nti “Senga wowe, jyewe nzazamuka ku ijipo yawe tujye mu ijuru.” Imana imuhe iruhuko ridashira kuko yaratashye muri ibyo bihe. Icyo gihe jyewe n’iyo nageragezaga gufata Bibiliya ngo nsome sinayumvaga, kuko nk’uko tubizi mu idini Gatolika tutatozwaga gusoma ibyanditwe byera. Ubwo rero kuko nari no mu gihe cya adolescence nahitaga nigira mu ndirimbo za Salomo ni zo numvaga cyane. Ibaze nawe indirimbo za Salomo muri Jenocide! Yesu azi byinshi kandi adufitiye amabanga menshi.
Muri Jenocide nageze aho mba nk’icyihebe, kuko byageze ubwo ntazi niba ari jyewe jyenyine usigaye cyangwa hari abandi. Gusa benshi bo mu muryango wanjye bari barangije kubica tukiri kumwe. Naje kwisanga i Gitarama ahantu ntazi, mu bantu ntazi nkajya njya kwitanga kuri bariyeri ngo banyice ariko ntibanyice nkongera nkasubira aho navuye gutyo gutyo… Ibaze nawe bariyeri y’i Kabgayi uko yari imeze!
Nyamara hari imirambo myinshi ‘ babaga bamaze kwica. Nta wankubise, nta n’uwampohoteye. Ndashima Imana yabikoze. Aha ni hamwe ijambo ry’Imana ritubwira ngo “Nunyura mu muriro ntuzashya kandi n’ibirimi byawo ntibizagufata” Yesaya 43:2. Igihe cyarageze umuntu andangira umurozikazi, njya kumushaka ngo angurishe uburozi arabunyima. Iyo mbyibajije n’ubu birandenga kandi sinasenganga rwose nari naranze Imana. Nyuma naje gushaka kwiyahura mu bundi buryo, uwo mugambi na wo Imana iwuburizamo.
Imana ni Urukundo! Yandinze ndi umunyabyaha, ndi Sawuli utoteza abarokore nkanabaseka. Ihabwe icyubahiro. Ijambo ry’Imana riratubwira ngo ituzi tutari twaba insoro mu nda za ba mama. Ni ko biri, kuko kuba yarandinze si uko narushaga abandi kwihisha cyangwa gukiranuka, ahubwo nari umunyabyaha wo kubabarirwa ni uko kImana yari ifite umugambi ku buzima bwanjye. Hari icyo yandemeye, ntaranavuka nari mu mugambi wayo. Aha ntimunyumve nabi ngo wenda muvuge muti se abandi bagiye bo ntibari mu mugambi w’Imana cyangwa ntiyabakundaga? Ni byo rwose, ariko umuririmbyi yararirimbye ati iminsi yo kubaho kwanjye Imana iyifite mu biganza. Bariya bagiye bari beza, bari intwari, bari inyangamugayo, bari bejejwe kandi Imana yarabakiriye.
Njya mbona abacu bagiye nk’uko Sitefano yagiye. Mu byakozwe n’intumwa 7:55 haravuga ngo “Ariko Sitefano yuzuye Umwuka Wera ararama, atumbira mu ijuru abona ubwiza bw’Imana na Yesu ahagaze iburyo bw’Imana, aravuga ati ‘Dore mbonye ijuru rikingutse, n’Umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’ Imana.’” Abamuteraga amabuye bari mu mubiri, ariko we yari mu mwuka ku buryo Imana yamurinze ububabare. Naho jyewe iyo nza gupfa mba nararimbutse, kandi umugambi w’Imana wari uko nyikorera nkazanabona ubugingo.
Njya nibaza ko wa mwana wo mu muryango wanjye witahiye yansengeye amasengesho menshi akaba ari yo yandinze, kuko yabonaga ndi uwo kubabarirwa. Imana iba irinda ijambo ryayo kugira ngo irisohoze. Ijambo ryayo riravuga ngo nidukizwa n’imiryango yacu izakizwa, ndagira ngo nkubwire ko nyuma ye ari jyewe ukijijwe mu muryango wacu. Mu by’ukuri mbona ko yigendeye nka Eliya akansigira umwitero we.
Ubwo rero Jenocide yaje kurangira ndarokoka, nsubira iwacu nsanga karabaye. Ariko ndashima Imana ku bo yabashije kurokora. Ubwo naje kujya kuba hanze kuva mu kwezi kwa munani 1994 nikomereza mu isi ndasayisha. Mu w’2005 ni bwo nakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza, nganira n’umuntu kuri telephone. Nagarutse mu Rwanda, ngirirwa ubuntu bwo gusobanukirwa neza agakiza icyo ari cyo, njya mu nsengero no mu byumba by’amasengesho.
Ubu ndashima Imana kuko nyikorera uko nshobojwe nk’uko Pawulo yandikiye Tito ati “Icyatumye ngusiga i Kirete ni ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye” Tito 1:5. Waba uri umucikacumu cyangwa utari we, niba ukiriho hari byinshi byashoboraga kuba byaraguhitanye nawe, nyamara Imana irakurinda. Iyi nyongezo twahawe rero tuzabazwa icyo twayikoresheje. Ni cyo gituma nguhugurira gukorera Umwami hakiri ku manywa.
Amahoro y’ Imana abane namwe.
Muri iyi nkuru turabagezah ubuhamya bwa Diane Uwase yivugira mu magambo ye...
Nitwa Mukarurinda Alice, ntuye mu ntara y’iburasirazuba, akarere ka...
Mu kinyarwanda kubabarira ni igikorwa umuntu akora atari ku bwe ahubwo...
Ndifuza kubagezaho mu ncamake uko narokotse Jenocide yakorewe Abatutsi. Mu...
Ibitekerezo (4)
umuhoza
29-05-2017 11:02
Uwiteka nibyose arinda icyo yakuvuzeho Imana iguhe umugisha.
UWAMARIYA Grace
15-02-2017 11:32
Imana ishimwe
Imana ni Urukundo koko
Elisa
14-09-2013 06:20
Imana iguhe umugisha!
Kenshi abantu ntibakunda kugenzura impamvu Imana ibarinda umunsi ku munsi ahubwo bumvako ariko byagombaga kumera, ariko kuba turi guhumeka ni akanya Imana iba iduhaye ngo dutunganye ibidatunganye.
Amen!
nyemana
18-04-2013 04:45
Imana iguhe umugisha mwene data.
Kuba tukiriho hari icyo Imana iba yaradusigiye tugomba gutunganya.
Gusengera abandi batazi Yesu.