
Ubuhamya: Nubwo nari umukobwa, nangaga igitsina-gore urunuka
Navukiye mu Budage, ababyeyi banjye bimukira i Montreux mu Busuwisi ubwo...
MIZERO Iréné ni umwana wa kabiri mu bana batandatu, ni umunyarwanda wavutse kuwa 25/11/1985 mu gihugu cy’u Rwanda, mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Ngororero, Umurenge wa Ngororero. Akaba yarabyawe na KABALIRA Télèsphore na MUKARUZIGA Eugénie. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, MIZERO Iréné yabaye mu bwigunge igihe kitari gito abitewe n’ifungwa ry’ababyeyi be bari baragize uruhare muri Jenoside, hamwe no gusenga Imana ariko by’umwihariko akemera inama yagiriwe na bamwe mu rungano batahwemye kwifuza ko bamubona akeye mu maso, ubu MIZERO Iréné afite icyizere cy’ejo hazaza, afatanyije n’abandi mu iterambere ry’Igihugu. Uyu munsi nishimiye kubaho, mbyifuriza abandi, nifuza ko abari mu bwigunge babuvamo.
Kuwa 29/07/2012, MIZERO Iréné yatumiye abantu 3 bagize uruhare rw’indashyikirwa mu kumufasha gusohoka mu bwigunge maze arabashimira. Icyo gihe yatanze impano z’ishimwe yise MIZERO award 2012 n’ifoto z’urwibutso.
Urwo rugendo MIZERO Iréné yanyuzemo rw’ubwigunge no kwiheba rwatumye atekereza ku bandi bashobora kuba babayeho mu buzima busa n’ubwe, dore ko ibishyira abantu mu bwigunge bihari kandi ugasanga rimwe na rimwe abigunze nta ruhare bafite mu bituma bigunga.
Ibyo byose byatumye muri 2013 ashinga umuryango Mizero Care agamije gufasha abantu gusohoka mu bwigunge bakagera ku iterambere ryuzuye. MIZERO Iréné niumuyobozi w’umuryango Mizero Care wabonye ubuzimagatozi tariki 18/01/2017. Afatanyije na Komite Nyobozi n’abagize ubuyobozi bwa Mizero Care Organization ayobora akanateza imbere ibikorwa by’umuryango bigamije guhindura urubyiruko urumuri rw’ubuzima bwiza ku isi.
MIZERO Iréné muri 2010 yabonye impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu icungamutungo mu cyahoze cyitwa SFB Mburaburabuturo; kuri ubu niUR- College of Business and Economics (CBE). Ni umucungamutungo wa BRAMIN Ltd, ikigo cy’ubuhinzi bwa kijyambere guhera muri Nzeri 2013. Yanabaye umucungamutungo wa ADEPR muri Paruwasi Remera guhera muri Mutarama 2011 kugeza muri Nzeri 2013.
Guhera muri 2013 yafatanyije naMYICT na Imbuto Foundation nk’umukangurambaga wa gahunda ya NDI UMUNYARWANDA.
Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yabaye mfite imyaka icyenda (9). Icyo gihe nigaga mu mwaka wa Gatatu amashuri abanza. Nubwo nari muto,ubwo yari itangiye numvaga abantu bakuru barimo n’ababyeyi banjye bavuga ko harimo guhigwa abatutsi.
Tukimara guhunguka tariki 19/11/1996 mu gihugu cyahoze cyitwa Zaïre kuri ubu kikaba cyitwa Democratic Republic of Congo (DRC), twageze mu Rwanda maze Data ahita afatwa arafungwa bambwira ko afungiye icyaha cya Genocide. Icyo gihe nari mfite imyaka 11. Nyuma yaho gato mu mpera za 1999 nibwo mama nawe yafashwe arafungwa akurikiranyweho icyaha cya Genocide. Nari maze kugira imyaka 14 y’amavuko. Ni uko namenye ubwenge ngasanganizwa iyo nkuru bituma mba mu gahuge ka njyenyine igihe kitari gito.
Ababyeyi banjye barafunzwe bemeye icyaha babisabira imbabazi, Data Inkiko Gacaca zamukatiye igihano cya burundu naho Mama we ahabwa imyaka miringo itatu (30).
Kubaho mu buzima ufite ababyeyi bombi bafunzwe, ntabwo bworoshye, ni ubuzima bw’ipfunwe, ubukene n’ubwigunge bukabije. Ubuzima bwaje guhinduka dutangira kwiga gukorera imiryango twabagamo, tumenyera imirimo ivunanye ndetse nyuma tuza gutangira ubuzima bwo kwibana. Byansabaga kwimenya kandi nkamenya n’abavandimwe banjye. Twagira icyo tubona tukagemurira ababyeyi kuri Gereza.
Nakomeje amashuri abanza mu cyahoze ari Komini KIBILIRA ku kigo cy’i Ruhindage, aho naje gutsinda ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza.
Mu mwaka wa 1999, ni bwo natangiye amashuri yisumbuye mu kigo cya EVFO/KIBISABO ntangira ntafite ibikoresho byuzuye. Gusa ndashima Leta yacu yashyizeho uburyo bwo kwiga ku bantu bose kandi igafasha n’abakene. Icyo gihe biciye mu karere amafaranga ya Minerval nayahawe n’ikigo cy’igihugu gikorera muri MINALOC. Mu mibanire yanjye n’abandi ku ishuri nkiri mu cyiciro rusange, wasangaga mpisha bagenzi banjye ko mfite ababyeyi bafunzwe; ubundi ugasanga nigunze nshaka kuba jyenyine, aho natekerezaga ubuzima bugoye mbayeho nkibaza icyatumye ababyeyi banjye bafungwa. Nkumva mfitanye ikibazo na Leta yamfungiye ababyeyi.
Mu mwaka wa 2002, nakomeje amashuri yanjye muri ESECOM RUCANO ikigo giherereye mu karere mvukamo. Aho nize ubumenyamuntu (Sciences humaines) A2. N’ubundi nakomeje kurangwa n’ubwigunge. Nakundaga gutekereza ku buzima bugoye tubayemo nkabiburira igisubizo maze nkiyahuza inzoga. Kuko iyo nabaga nazinyoye numvaga mfite amahoro. Nubwo nanyuze muri ibyo bibazo byose nagize umugisha wo kumenya ubwenge mu ishuri. Mu mwaka wa 2005 nabashije kubona bourse d’étude mu Ishuri rikuru ry’Imari n’Amabanki (SFB) MBURABUTURO.
Kugeza mu mwaka wa 2006, mbere yo gutangira amasomo muri SFB nakoze ingando z’abanyeshuri i Nkumba. Aho batwigishaga amateka yaranze igihugu cyacu, politiki y’igihugu cyacu n’andi masomo y’uburere mboneragihugu. Iteka uko bavugaga amateka yaranze igihugu cyacu nibazaga ikibazo n’ubu mpora nibaza cyo kumenya impamvu habaye jenoside yakorewe abatutsi kandi ababyeyi banjye bakayigiramo uruhare.
Mu mwaka wa 2007, ni bwo natangiye amasomo muri SFB. Nakomeje kwibera mu bwigunge, nkumva noneho usibye kuba ntashaka kuvugisha umuntu sinifuzaga umuntu umbaza niba mfite ababyeyi cg Akarere mvukamo. Nabaye mu bwigunge kugeza ubwo naje kurwara njya kwa muganga muri CHUK babura indwara. Numvaga mbababara umubiri wose, nkarwara umutwe udakira.
Muri icyo gihe numvaga nararambiwe ubuzima, nta mugambi nta n’ibyiringiro by’ejo hazaza. Amafaranga nahabwaga ya bourse nagombaga kuyasangira n’abavandimwe banjye, ntibagiwe no gusura ababyeyi kuri Gereza.
Ndashima Imana uburyo ikoresha ubuhamya bwanjye bugakora ku mitima y’Abanyarwanda kandi bukagira abo bufasha gukira ibikomere byatewe n’amateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.Ndashimira Imana ibohora, Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda itarobanura ahubwo yemerera umuntu wese uburenganzira bwo kwiga. Ndashima kandi abantu bose bagize uruhare mu kumfasha gusohoka mu bwigunge n’ipfunwe naterwaga n’ibyaha ababyeyi banjye bakoze, ni ukuri urukundo rwanyu rwaranzuye.
Nabaye mu bwigunge mfite ipfunwe naterwaga n’ifungwa ry’ababyeyi banjye bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994 mu Rwanda.Ariko hamwe no gusenga Imana ariko by’umwihariko kurihirwa ishuri rikuru na Leta yacu, kwemera inama nagiriwe na bamwe mu rungano batahwemye kwifuza ko mbona nkeye mu maso, gutinyuka kuvuga ubuhamya bwanjye mu muryango w’abanyeshuri b’Abapantekoke biga muri za Kaminuza mu Rwanda (ONAP), ubu mfite icyizere cy’ejo hazaza nifatanije n’abandi banyarwanda mu rugamba rw’iterambere ry’igihugu cyacu.
Maze kubohoka, mu bantu bose twagiye tubana nagiye mbanza kubabwira ko ndi umwana wabyawe n’ababyeyi bafunze kandi bakoze icyaha cya Jenoside. Kubivuga byangiriye umumaro kuko byatumye ndushaho kuboboka, kwisanzura mu muryango nyarwanda no kugirirwa icyizere.
Nyuma y’igihe gito ndangije kwiga, nabonye akazi,nkaba ntarigeze ngirirwa ivangura kuko akazi nakabonye binyuze mu ipiganwa.Ubu buryo nabwo nkaba mbushima kuko ubumenyi buhabwa agaciro kabwo.
Ndakangurira buri munyarwanda kwemera amateka ye, kuyavuga kuko nasanze ari umuti ukiza umutima ubabaye, wigunze, utewe ipfunwe n’ingaruka z’icyaha cya Jenoside. Dukundane, tugire icyizerecy’ejo hazaza, dufatanye kugera ku iterambere ryuzuye ry’igihugu cyacu n’isi yose muri rusange. Ikindi mbona cyadufashiriza igihugu,ni ukugisengera no gukomeza kwigisha inyigisho nzima zibanisha abanyarwanda,tugatwama uzanye ibitanya uwo ari we wese n’icyo yaba ashingiraho cyose, hanyuma abemera Imana by’umwihariko bagatanga n’umusanzu w’amasengesho yuzuye urukundo rw’igihugu nk’umugisha Imana yaduhaye kuko kutagira igihugu nabyo ari ikibazo gikomeye.
Murakoze, mugire amahoro n’urukundo biva ku Mana!
MIZERO Iréné
Navukiye mu Budage, ababyeyi banjye bimukira i Montreux mu Busuwisi ubwo...
MIZERO Iréné ni umwana wa kabiri mu bana batandatu, ni umunyarwanda wavutse...
Nitwa Yosuwa, igihe ababyeyi banjye batandukanaga nari mfite imyaka...
Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango...
Ibitekerezo (1)
Jeremy
18-09-2017 08:33
Imana izagukomereze amaboko muvandimwe!! muri Kristo Yesu ni amahoro n’umudendezo bisaaaa..... n’abagifite intimba nibaze kwa Yesu ababohore!! biranejeje ahubwo nakugira inama yo kuzenguruka amacampus menshi harimo abantu bafite izo ntimba, kdi bakuronkeraho umugisha!!! Imana ikongere ijambo ryayo rigwire muri wowe.