
Ubuhamya: Nubwo nari umukobwa, nangaga igitsina-gore urunuka
Navukiye mu Budage, ababyeyi banjye bimukira i Montreux mu Busuwisi ubwo...
Nitwa Willie, nakuriye mu mugi muto wa Neelyville, muri Leta ya Missouri nanywaga ibiyobyabwenge byiganjemo cocaine, nanywaga byinshi byari gutuma mbura n’ubuzima .Inshuro nyinshi nisangaga muri gereza kubera gucuruza ibiyobyabwenge. Abenshi twabisangiraga barapfuye. Sinigeraga ntekereza kuri ibyo ariko inshuro nyinshi nisangaga ku mva zabo nagiye kuzisura.
Papa umbyara na we yanywaga ibiyobyabwenge kuburyo uko yagaragaraga n’imivugire ye byari byaramusagutse.
Najyaga ntekereza impamvu yatumye mvuka, impamvu yatumye njya mu biyobyabwenge, nigituma ndi ku isi.Najyaga mbona abandi bana b’inshuti zanjye bari kumwe na ba papa babo bakajya ahantu bagasangira icyo kunywa n’icyo kurya, bakabajyana gukina,njye ntarigize mbikorerwa na papa ,atarigeze ambwira ko ankunda n’umunsi n’umwe,mama yarabikoraga akambwirako ankunda ariko papa we ntiyigeze ambwirako ankunda.
Mama yanjyanye mu rusengero maze nemera Kristo nk’umukiza. Pastor yanyigishije urukundo rutarondoreka rubonerwa muri Yesu Kristo.Iki nicyo nashakaga, nashakaga urukundo ,no kumenya iyo Mana numvaga yaremye isi, no kumenya byinshi kuri Yo .Ariko ntibyamaze igihe kirekire kuko ubuzima bwo mu rugo bwari bugoye kububamo, maze nshyira hasi ibyo mu rusengero maze nsubira kubiyobyabwenge kuko byari inzira yamfashaga kwibagirwa byose, niyo mpamvu nabinywaga cyane,nahoraga mbabaye igihe cyose kandi sinakundaga kuvuga byinshi.
Nahuye na Evelyne twiganye mu mashuri yisumbuye turabana,twabyaye abana 6 ariko ibiyobyabwenge na cocaine biranyokama bituma ntakora inshingano ya kibyeyi neza. Nabinywaga kugirango niyibagize ibibazo ariko mu gitondo nkabyuka bigihari.
Nari mfite umuryango unkunda ariko nahoraga mfungwa.Nyuma y’imyaka 20 nafunzwe inshuro ebyiri, nagiye ngerageza no kwiyahura inshuro nyinshi biranga .
Muri icyo gihe ibyo byabaga, nasomye ijambo ry’Imana rivuga ngo ‘ ndakuruhuye kandi niteguye kugutabara.’Ibintu bitangaje byabaye ubwo narindyamye nijoro,Imana yansuye mu nzozi, mbona ahantu hasa nk’ikuzimu aho nari ngiye nyuma nabonye isura iri kumwe nanjye maze Imana iravuga ngo menya aha niho wari ugiye, kandi bantu benshi baririra aha.Ni ubwa mbere nari mbonye ibintu nk’ibyo mu buzima bwanjye.Imana yatumye menyako aho nari ngiye kujya ko atari heza.
Mu myaka 20 sinari nkijya gusenga.Nasubiyeyo mbwira pastor iby’inzozi zanjye, ambwira ko zisa neza nizo yarose igihe yari umwana.Maze arambwira ati “Imana irashaka ko witonda mwana wanjye,anyereka uburyo inkunda ,yarampobeye maze nsengana na pastor uwo munsi maze ubuzima bwanjye nongera kubuha Yesu Kristo.
Namenyeko Imana integeye amaboko, sinumvaga nkiri umuntu w’inyama n’amaraso maze kuva icyo gihe ntangira guhinduka, ibintu bijya mu buryo.Natangiye kubona urukundo rw’ukuri umuryango wanjye wankundaga, urwo banyerekaga kera ndubona ubwo.
Muri iyo minsi naretse gukoresha ibiyobyabwenge maze mu gihe gito ntangira kubwiriza ubutumwa.Muri icyo gihe natangiye kujya gusura papa mubwira ibya Yesu, maze igihe kimwe mbona papa yaje mu rusengero gusenga.
Ubuzima bwanjye nabwerekeje ku Mana , namenyeko mu isi ntazahaba igihe kirekire, ndetse byari n’umugisha ubwo data nawe yagarukiraga Imana.
Namubabariye ku byo yankoreye ndetse mubwirako nshimishijwe n’uko ari umubyeyi wanjye.Yampereje ikiganza nawe ampereza icye turaseka turishima turababarirana.Uyu munsi njye n’umugore wanjye turishimye hamwe n’abana bacu.
Bibiliya ivugako tugomba kunamba k’Uwiteka, kandi niko uyu munsi ndi. Iyo mbyutse, mbanza gutekereza mbere na mbere ku Mana ,sinkitekereza kunywa ibiyobyabwenge ukundi, mu gihe ibiyobyabwenge byari byarabaye nk’imana yanjye ariko ubu Imana niyo yafashe umwanya wa mbere muri njye,iri mu buzima bwanjye.
source:www.cbn.com
Sophie @agakiza.org
Navukiye mu Budage, ababyeyi banjye bimukira i Montreux mu Busuwisi ubwo...
MIZERO Iréné ni umwana wa kabiri mu bana batandatu, ni umunyarwanda wavutse...
Nitwa Yosuwa, igihe ababyeyi banjye batandukanaga nari mfite imyaka...
Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango...
Ibitekerezo (1)
Peter
3-03-2018 02:20
Imana ishimwe cyane ntangeso nimwe Imana idashobora gukiza, ifite ububasha bwo gukura umuntu mububata bwa satani