Gukomera k’Uwiteka kuzakuremere ubuhamya(...)

Kwamamaza

agakiza

Gukomera k’Uwiteka kuzakuremere ubuhamya bushya n’ibitangaza muri uku kwa Gashyantare-Dr Paul Gitwaza


Yanditswe na: Ubwanditsi     2022-02-01 07:44:39


Gukomera k’Uwiteka kuzakuremere ubuhamya bushya n’ibitangaza muri uku kwa Gashyantare-Dr Paul Gitwaza

Umuyobozi w’itorero Zion Temple ku isi, Dr Intumwa Paul Gitwaza yifurije abantu kuzagira ukwezi kwiza kwa Kabiri. Ati’’Mbifurije ukwezi gushya kwiza kw’Ingamba z’Imana.

“Namwe mwororoke mugwire, mubyarire cyane mu isi, mugwiremo.” Imana ibwirana Nowa n’abana be iti “Ubwanjye nkomeje isezerano ryanjye namwe n’urubyaro rwanyu ruzakurikiraho’’Itangiriro‬ ‭9:7-9‬ ‭

Uzahabwe imbaraga kandi ukuboko kw’ Uwiteka kuzakuyobore muri byose ndetse imbabazi n’urukundo byayo bizaguherekeze umunsi ku wundi. Gukomera kw’Uwiteka kuzakuremere ubuhamya bushya n’ibitangaza muri uku kwezi. Ndasabira nawe wifuza urubyaro ngo Uwiteka akwibuke kandi uzororoke ugwire.‭ Ndatura umugisha k’ubuzima bwawe no ku mirimo y’amaboko yawe.

Uzahabwe ubwenge n’imbaraga aho uzajya hose. Uwiteka azagufungurire amarembo akwinjiza mu ntego yawe. Uzarindwe gukenyuka no gusabiriza. Uzabe mu rwihisho rw’ Isumbabyose, ntihazagire ikibi cyegera ihema ryawe n’abawe; Itorero ndetse n’igihugu cyawe.

Ndabakunda! Dr Paul Apostle Gitwaza

Reba hano inyigisho: WISDOM IS BETTER THAN ALL THINGS | UBWENGE BURUTA IBINTU BYOSE | With Apostle Dr. Paul M. Gitwaza

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?