Version imprimable de cet article
Share on Facebook

Ibintu bitatu biranga urugo rwiza

2 Votes

YANDITSWE KUWA :    17 -03 -2012    SAA 04 : 05 , na Ubwanditsi

Kubana neza kugira aho guturuka bigereranywa n’igiti gifite imizi miremire .iyo habaye ibibazo cyo kiguma gikomeye kuko kiba gifashwe na ya mizi. Ni nako urugo rwiza ruba rutanyeganyezwa n ,ikintu icyo ari cyo yose iyo rufite nibura ibi bintu bitatu bikurikira.

Andre Letzel yavuze ko ibyo bintu ari ingenzi cyane mu myubakire y’urugo rwiza bikaba ari byo:

Umubano w’umuntu n’Imana ni ikintu kiranga urugo rwiza kuko iyo buri muntu ku giti cye yubashye,akunze ndetse yumviye ijwi ry’Imana ibyo nabyo bimufasha mu kubana neza n’uwo bashakanye.ibyo bigaragarira ku buryo umugore cyangwa umugabo yumvira ababyeyi be,inshuti ze uwo bashakanye ku nama zose bamugira.

 

Kugira ubwigenge ni ikindi kintu kiranga urugo rwiza kuko n’ubwo abantu baba babana ntibisobanuye ko hari uwabangamira uburenganzira bwa mugenzi we nkana .umubano mwiza Andre letzel ku bwigenge yabigereranije n’ibiti bibiri byigenga avuga ati umubano w’abashakanye wagaragarira ku buryo bahana .amahoro n’ubwigenge n’ubwo abantu baba badateye kimwe mu bitewe n’imibereho itandukanye baba barabayemo mbere yo kubana.Uku guhana ubwigenge bifasha mu gihe cyo gufata imyanzuro runaka aho nta n’umwe ubangamira undi mu gufata ibyemezo runaka by’urugo.

Ubwuzuzanye ni ikintu cyiza kiranga abashakanye babanye neza kuko buri wese agira uruhare uko ashoboye kandi akagira uburenganzira ku kintu cyose gikorerwa mu rugo.Ubwuzuzanye mu rugo ntibuterwa n’uko ababana bafite amashuri angana cyangwa ubukungu bungana ndetse n’imyitwarire yabo ishobora kuba itandukanye ,ikintu kibafasha ni ukumvikana no kumvana bityo bigatuma hari ibyo bumvikanaho mu rugo.

N’ubwo ibi bintu biri muri bimwe biranga urugo rwiza ntibihagije ngo abashakanye babe bamerewe neza uko bikwiriye hari n’ibindi biba ari ngombwa nko kutabeshyana,kutaryaryana n’ibindi.

ISUGI Gloriose/agakiza.org

Ibitekerezo (1)


pre-moderation

Igitekerezo cyawe Kirabanza kikemezwa nabashinzwe urubuga kubwibyo mwirinde gutandukira gusebanya cyangwa gutukana

Any message or comment?
    Who are you? (optional)
    •     Izina [Sign In]
    •     Email