Version imprimable de cet article
Share on Facebook

Abanzi B’urugo Rwiza

1 vote

YANDITSWE KUWA :    3 -03 -2012    SAA 03 : 02 , na Ubwanditsi

Umugore w’umutima wese yubaka urugo, ariko umupfu we ubwe ararusenya” Imigani 14:1

Mu yandi magambo, haravuga ngo:”umugore w’umunyabwenge yubaka urugo rwe, nyamara umupfapfa ararusenya”.

Iyo nsomye aya magambo, numva nejejwe nuko Imana, yemera neza ko, umugore afite ubushobozi bwo kubaka urugo rwe, mu gihe nzi neza ko urugo ari ikintu cy’igiciro cyinshi. Amen

Kuba ari ikintu cy’igiciro cyinshi, ni nayo mpamvu rugira ibiruhiga byinshi cyangwa se abanzi benshi kuko nk’uko bibiriya ibivuga, aho ubutunzi buri niho n’abajura baba. Yesu adutabare cyane.

Dore bamwe mu banzi b’urugo rwiza.

Aha nimvuga gutya, urakeka ko ari abantu, nyamara si abantu, ahubwo ni ibintu akenshi abantu badaha agaciro ariko uhuye nuwo byagejeje kure wakumva uburemere bwabyo.

  1. Kudaha agaciro uwo mwashakanye ( Le manque de consideration)
  2. Kutaganira kubibareba ( le manque de communication)
  3. Kutababarirana ( le refus de pardoner)
  4. Kutibagirwa amakosa ( Le refus d’oublier les offenses)
  5. Kwanga kwikosora ( Le refus de se corriger)
  1. Kudaha agaciro uwo mwashakanye

Igihe kimwe naganiriye na bagenzi banjye kuri iki kintunza no kubabaza nti mbese ni ibiki uwo mwashakanye agukorera, bikwereka ko aguha agaciro, cyangwa se ko uri uw’igiciro cyinshi mu maso ye?.

Naratangaye, kuko nasanze hari uburyo bwinshi bwo kwereka uwo mwashakanye ko ari uw’igiciro cyinshi: umwe yagize ati:” iyo atashye akaza anzaniye biswi cyangwa se akabombo mu mufuka” ,undi ati: “ iyo niriwe imuhira, nkabona madame ashyashyana, ajya mu gikoni kuntekera igihe atagiye ku kazi”, undi ati: “ iyo abuza abana ngo ntibansakurize kugirango nsinzire neza”, “ Iyo ampamagara ambaza ati wiriwe ute,cyangwa se ugeze he ? “ Pole na safari., nutundi nutundi.

Muri 2011, mu rugo rwanjye bankoreye ikintu, ariko cyankoze kumutima cyane. Banteguriye umunsi mukuru w’amavuko “ Anniversaire” umutware wanjye afatanije n’abana barantungura, ntanabyibuka, bandodeshereza igitenge kuri uwo munsi n’izindi mpano nyinshi. Icyantunguye nuko ntanuwigeze ansaba ibipimo byo kundodeshereza, cyangwa ngo acikwe abimbwire, natunguwe n’indirimbo Happy birthday mummy ( Ugire umunsi mwiza w’isabukuru mama), n’amakarita yanditsehoUri uw’igiciro cyinshi mu maso yacu”, “Uri mama mwiza” abandi batiImana ikongerere imyaka yo kuramba mama”….Amen. Icyo nge nakoze byarandenze ndarira cyane ndijijwe no kwibaza igihe byabafashe ngo bategure ikintu nkicyo kubwanjye ndetse n’umunezero wo kumva ko ahondi bankunze, banejejwe nuko mbarimo. Amen

Mu by’ukuri nasanze kugira ngo wereke uwo mwashakanye ko ari uw’igiciro ( niba koko ari uw’igiciro kuri wowe) atari ibintu bihambaye cyangwa bihenze ariko kubura kwabyo nabyo ni bimwe mu banzi b’urugo rwiza.

Ahatari uguha gaciro uwo mwashakanye uzasanga nk’umwe yinjira agasanga uwo bashakanye mu rugo ntabe yanamusuhuza kuko kuriwe nta gaciro, nta nicyo avuze. Nigeze kumva umugabo umwe avuga aganira aziko ari ibisanzwe ngo we ntakunda umugore we, ahubwo akunda abana be gusa !!!! Yesu adusure

  1. Kutaganira kubibareba ( le manque de communication)

Buriya rero kutaganira, byasenye ingo nyinshi, bitewe nuko uwo mwashakanye adashobora kumenya ibikunezeza cyangwa ibikubangamira keretse ubimubwiye. Kandi uko ugenda ubangamirwa kenshi ntuvuge, umutima uragenda ukazinukwa pe!!! Ukajya wumva nta cyiza kindi utegereje kandi wenda iyo ubivuga , mwarigushakira umuti hamwe ukaboneka.

Hari umuntu umwe wambwiye ngo we iyo umugabo we yarakaye, nawe ahita arakara ngo bagashobora kuba bamara icyumweru cyose ntawe uravugisha undi!!!! Kandi bose ni abakristo, abagenzi bajya mu ijuru!!! Aha naribajije nti ko tutazi umunsi cyangwa igihe Yesu azazira, mbese ahagaze ku bicu aje gutwara itorero byagenda bite? Nimugira nicyo mupfa , mujye mwibuka ko ijuru rihenze kuko ndemeza ko Yesu aje bimeze gutyo cyangwa umwe murimwe agatungurwa n’urupfu sinzi ko usigaye yamuririmbira Aheza mu ijuru, tuzahurirayo bagenziYesu adutabare

Nubwo kuganira ari byiza , ariko hari ibintu bijyana no kuganira: Kumenya kuganira,ukamenya icyo uganira, igihe cyo kuganira, uburyo bwo kuganira, ahantu ho kuganirira . Hari igihe ushobora gukeka ko wavuze wenda ibikubangamiye, ariko bitewe nuko wabivuze, n’ahantu n’igihe wabivugiye ukangiza byinshi!!!!Umugore w’umutima wese yubaga urugo, ariko umupfu we ubwe ararusenya” Imigani 14:1

Imana ishimwe ko iyo tuyegereye tukayisaba ubwenge nkuko Salomo yabikoze irabuduha. Amen

  1. Kutababarirana

Buriya rero nta muntu utagira amakosa, niyo mpamvu na Bibiliya ivuga ngo tujye tubabarirana uko umuntu agize icyo apfa nundi, kandi ngo mugenzi wawe nagucumuraho uzamubabarire incuro mirongo irindwi karindwi. Ni nyinshi cyane.

Ikizakwemeza ko utamubabariye nuko uhora umucyurira cya gihe yakosaga nibyo yakosheje. Ariko mu myaka hafi cumi n’itatu maze nubatse , nabonye iyo ukunda uwo mwashakanye, kumubabarira biroroha cyangwa birabanguka.

Kutibagirwa amakosa uwo mwashakanye yigeze gukora( Le refus d’oublier les offenses)

Ukwiye kubabarira ndetse ukanibagirwa. Yesu agusure, kuko niwe ujya adushoboza ibyo tutakwishoboza

  1. Kwanga kwikosora ( Le refus de se corriger)

Ikintu cyo kutikosora cyangwa guhora mu makosa amwe ni ikintu kiremereye. Niba ushaka kumenya icyo kwikosora, uzahere kuri cya kindi uwo mwashakanye ahora atonganira, cyangwa avugira nabi cyangwa se kimwe ahora akubwira ko kimubangamira. Ujye wibuka ko Bibiliya itubwira ngo ntitukagire igisitaza dushyira imbere y’umuntu uwo ariwe wese.

Njye baranyigishije ngo umuntu twashakanye nintamufasha kuzagera mu ijuru, imyaka yose twamaranye izaba yarabaye imfabusa. Yesu atugenderere.

Ndakugira inama yo gusubira mu rushako rwawe niba koko wifuza urugo rwiza, urebe icyo wakosora kugirango ugire urugo rwiza rw’umugisha rwo kwifuzwa.

Icya nyuma ndangirijeho nuko nasanze nubwo atari inshingano z’umugore gusa, ariko bibiliya yemeza neza ko umugore abigiramo uruhare runini: Ngo ararwubaka iyo abishaka, cyangwa akarusenya ubwe. Atangira avanamo imiyenzi n’imbariro buhoro buhoro, kugeza ubwo ruzaba ibyanzu gusa, cyangwa rugasenyuka burundu, mugihe uwumunyabwenge we, ngo afata n’indi miyenzi, imbingo n’imbariro akongeramo kugirango ihene n’inkoko,n’abiba batazabona aho gupfmurira. Yesu adusure

Mu mvugo itajimije, kuvanamo imbariro ni kwa kudaha agaciro uwo mwashakanye, ni kwakwigira ntibindeba, ni kwa kwemerera imico mibi ikinjira mu rugo rwanyu, kugenda utavuze aho ugiye, kwinjirira igihe ushakiye batazi naho uri, hazamo kandi n’imicungire y’umutungo w’urugo…

Kwongeramo imbariro, nawe urabyumva ni ukubaka,ushakisha icyatuma ubwumvikane n’urukundo biba byinshi kugirango nuzahaguruka ashaka kubinjirana azasange ari urugo rudafite icyanzu.

Mbifurife ingo nziza

Murakoze

Rugerindinda Alice

Ibitekerezo (0)


pre-moderation

Igitekerezo cyawe Kirabanza kikemezwa nabashinzwe urubuga kubwibyo mwirinde gutandukira gusebanya cyangwa gutukana

Any message or comment?
    Who are you? (optional)
    •     Izina [Sign In]
    •     Email