Version imprimable de cet article
Share on Facebook

’’Nkuko umubiri ukenera kurya niko n’ ubugingo bukenera kwitabawaho’’.

YANDITSWE KUWA :    20 -09 -2011    SAA 12 : 21 , na Ubwanditsi

Nkuko  biri mu nshingano ze kuvuga ijambo ry’ Imana , Pastor Desiré, iki cyumweru yatangiye inyigisho z’ ijambo ry’ Imana mukigo gitanga  amashanyarazi, amazi, isuku n’isukura, EWSA mu gihe abakozi baba bari mukaruhuko ka saa sita kugeza saa saba . Insanganyamatsiko y’ izi nyigisho ikaba iri muri Zaburi 23 aho igira iti : “Uwiteka niwe mwungeri wanjye sinzakena”.

 

Pastor Desire yavuze  ko abantu benshi badafite umwanya wo guterana mu nsengero zabo hagati mu mibyizi byaba byiza abo Imana yahaye umugisha wo kubona akazi bagiye bishyira hamwe cyangwa umuntu ku giti cye akagira igihe ah’ Imana kuko umuntu atiragije Imana ngo imubere umwungeri n’akazi yagakora nabi ndetse n’ubugingo bwe bugahenebera..Ariko iyo umuntu ashyize  Imana imbere  mu kazi ke , akora yishimye, abasha gutsinda ibigerageza bitari bimwe duhura nabyo muri iyi nzira no mubuzima bwa buri munsi.


Pastor yakomeje avuga ko asanzwe akora uyu murimo wo gusanga abakozi ku kazi kabo nkuko biri mu nshingano za www.agakiza.org kandi ko byazaniye umugisha abantu benshi bakabona uko bumva ijambo ry’ Imana . Ibi bikaba bifasha abakozi kugeza ku cyumweru ubugingo bwabo bukiri buzima kuko nkuko umubiri ukenera kurya niko n’ ubugingo bukenera kwitabawaho.


Aha Pastor yatanze urugero rwaho Yesu yabwiye abantu ati:" ingunzu zigira imyobo ibiguruka bigira ibyari ariko umwana w’ umuntu ntagira aho arambika umusaya”. Byari bishatse kuvuga ko abantu badaha Umwanya Yesu kandi twakagombye kumukundisha umutima wose n’ ubwenge bwose.Izi nyigisho zikaba zizarangira kuwa gatanu taliki 23/09/2011.

 

Ubwanditsi.

Ibitekerezo (0)


pre-moderation

Igitekerezo cyawe Kirabanza kikemezwa nabashinzwe urubuga kubwibyo mwirinde gutandukira gusebanya cyangwa gutukana

Any message or comment?
    Who are you? (optional)
    •     Izina [Sign In]
    •     Email