Imana yampaye ubutumwa bureba Abanyarwanda bose (Froduard MINANI Jedidia )

Nitwa Minani Frodouard, navutse 1976, mbatirizwa mu gaturika maze amezi ane mvutse. Nakomeje kuba umugaturika, mba umuririmbyi , umusaveri, umukarisimatike n’umukatechiste. Nakomeje nshaka kwiha Imana mu bapadiri baba palotin, nkora imyiherero myinshi ubwo bari bamaze kumpa ibaruwa injyana muri Kenya muri seminari nkuru yabo, ni bwo Imana yantangiriye integeka kuba umupantekote ku ngufu.

Ni mu iyerekwa, ubwo nabobaga Yesu aje ansanga mu kiliziya arantegeka ngo nimukurikire, ndamukurikira arasohoka yinjira mu rusengero rw’Abapantekote arambwira ngo aho ni ho ntegetse gukorera umurimo. Icyo gihe hari ku wa 15/4/1997. Kwiha Imana mbonye ko bitagishobotse, nashatse umugore ku wa 10/9/1999 nshaka n’akazi mba mwarimu mu mashuri abanza, hanyuma ku wa 25/5/2000 Imana impa ubutumwa bugenewe abantu bose.

Uwavuganye nanjye mpabwa ubwo butumwa yaje mu ishusho y’umusaraba munini wari ucanye nk’izuba, waje umanuka uturuka iburasirazuba, araza aranyegera nubika umutwe kuko natinyaga urwo rumuri rukaze rwari rufitwe n’uwo musaraba, ampa ubutumwa mu kiganiro twagiranye mu gihe cy’amasaha asaga 2 bukubiye mu ngingo 3 dusanga ku musozo w’ubu buhanya.

Yansabye ko mbugeza kuri benshi bashoboka, ansaba kubuvuga mu mihanda, mu masoko, muri za gare, mu materaniro yose yaba ay’abasenga mu madini atandukanye n’abadasenga aho bishoboka hose. Izi nshingano nahawe zarananiye ku mpamvu 2 z’ingenzi (1) isoni zishingiye ku cyubahiro byambujije kujya kwigisha mu masoko no mu mihanda (2)gusiga urugo rwanjye, ngata akazi karutunze ngo ngiye mu ivugabutumwa ridatanga amafaranga.

Imana ibonye ko icyubahiro n’urugo mbigize urwitwazo, irabanza yanga ko ruvukamo umwana: Imyaka umunani yose yashize ntabyaranye n’umugore wanjye kandi abaganga bose twagezeho barafashe ibizami byacu bakemeza ko turi bazima tuzabyara. (Ibi twamenye ko ari Imana ubwayo yabikoze ari uko abanyamasengesho bari bamaze iminsi 3 basengera urugo rwacu gusa batuzaniye igisubizo). Ibonye ntacyo bimbwiye, ku wa 26/7/2008 wa musaraba waragarutse nk’uko waje uje kumpa ubutumwa, ijwi rirambwira riti “Naguhaye ubutumwa wanga kubuvuga witwaje urugo n’icyubahiro. Uhereye none urugo n’icyubahiro mbikuyeho.” Kubera ubwoba njye na madamu twateguye amasengesho y’iminsi 3 duhereye igitondo cy’uwo munsi tubwiriweho ayo magambo, ariko hageze nimugoroba ahita ajya muri koma kandi nta ndwara n’imwe yari asanzwe arwara, mujyana kwa muganga CHUK. Ijoro ryose yavaga muri koma akihana, akatura gusa agasubira muri koma, bukeye bw’aho nka saa cyenda zumugoroba yitaba Imana.
Ubwo urugo ruba ruvanyweho.

Ku munsi wa kabiri w’ikiriyo ni bwo wa musaraba wagarutse, ijwi rirongera rivugiramo riti “None se ibyo nakoze wabibonye?” Ndikiriza nti “Nabibonye.” Rirongera riti “Iki nicyo gihe cyo kunkorera 100% wiyibagiwe, icyo uzashaka kwikorera ni jye ugomba kuguha uburenganzira.

Nahise nsezera mu kazi ka Leta kuko ntari gukorera Imana 100% nkorera na Leta, mfata undi mwanzuro wo kujya mu cyaro guhinga imyumbati ngatera insina kuko nabonaga ko igisigaye ari uko nzajya mva mu muhanda no mu masoko kuvuga ubutumwa nkotsa igitoki cyangwa ngahekenya akumbati. Ariko nakomeje gusaza imigeri, nshaka kubaho nk’uko abandi bantu babayeho, no gukunda ibyo bakunda (icyubahiro, amafaranga, ibinezeza…) kuko natekereje nk’umuntu kujya kwiga Kaminuza nkazakorera Imana ndangije kwiga mfite doctorat (kuko nari nkiri umuntu), nigira i Bujumbura niyandikisha muri Kaminuza ya Hope mu ishami ry’ubuganga ntangira kwiga.

Ndangije umwaka umwe, wa musaraba waragarutse unsanga aho i Bujumbura untegeka guhagarika ishuri no gutaha nkakora icyo yantegetse gukora. Nshatse gusaza imigeri, ninginga ngo Imana yihangane ndagize kwiga Kaminuza, impishurira ko igihe nari nsigaje kumara kigabanijwe inshuro10 impanda y’Uwiteka ikavuga. Ibyo byanteye gusezera mu ishuri no kugurisha ibyo ntunze mfata, bus ndataha niyemeje gukora umurimo nk’uko nategetswe.

Ngeze mu rugo ntaramara icyumweru, abasore twiganye bari mu Buhinde barampamagaye bambwira ko bamboneye akazi muri UNHCR i New Dheli. Natekereje kuri ayo madorari, kwihangana birananira nsengera icyo kintu umunsi 1 ariko urangira nta gisubizo (Imana yicecekeye),nishyiramo ko yabyemeye, naka passport, nsaba visa yo kujya mu Buhinde nurira indege njya mu kazi mu Buhinde kari karyoshye cyane karimo amafaranga menshi. Ariko ntaramara n’ibyumweru 2, wamusaraba waragarutse urahansanga umbwirana umujinya n’uburakari uti “Ubundi ugira amatwi yumva? Kunkorera 100% si uku kandi ubutumwa naguhaye ntiwigeze ubukora. Haguruka rero utahe, ujye gukora ibyo nagutegetse gukora.”

Nahise ngira ubwoba, nandika ibaruwa isezera mu kanzi nurira indege ndataha. Ngeze mu rugo nahise numva mu mutima nzinutse rwose ibyaha n’isi, numva inyota y’amafafanga inshizemo niyemeza gutangira ubutumwa ku bantu bose nk’uko nabitegetswe. Ariko natekereza ibibazo nzahurira na byo mu muhanda nkumva ngize ubwoba. Ni bwo nasabye Uwiteka kunyemerera kwiga ibye (théologie) kugira ngo nanjye nigirire icyizere. Imana yarabyemeye, ntangira kwiga Kaminuza yo mu Bwongereza ifite icyicaro muri Kenya nkajya nkurikira amasomo kuri internet, nkajya muri Kenya gukora ikizamini gusa. Narangije kwiga mbona License ku wa 20/12/2011.

Nyuma yo kurangiza amashuri, ku wa 27/12/2011 nijoro wa musaraba waragarutse urambwira ngo umpaye agahe gato ko kuvugamo ubutumwa nahawe, kuko icyo ishaka gukora igiye kugikora, kandi ngo ningumya gutinda kubuvuga nzabona akaga gakomeye kurenza ibyo nabonye byose ndetse mbe akabarore.

Nabishyize mu bikorwa, kuko muri uriya mwaka wa 2012 kuva mu kwezi kwa 1 kugeza mu kwa 7 nazengurutse u Rwanda, ubutumwa mbuvuga mu mihanda, mu masoko, muri za gare, ngenda buri munsi ubudasubira inyuma kugeza ndagije kuzenguruka. Ndangije muri uko kwa karindwi, wa musaraba waragarutse urambwira ngo nakoze kandi nakoze neza, ariko ninongere ntangire ariko noneho mbuvuge mu nsengero no mu biterane by’abasenga nongere nzenguruke igihugu. Ubu nibyo ndimo gukora.

N.B.: Wowe ufite urusengero uyoboye haba mu Rwanda cyangwa n’ahandi ku isi yose, ndagusaba ikaze. Tegura ibiterane udutumire, Imana izaguha umugisha mwinshi cyane.

Dore ubutumwa nahawe uko buteye
Ubutumwa nahawe bukubiye mu byiciro 3 by’ingenzi bureba abifuza kuzabona ubugingo:

- Ibigirwamana abantu basenga bituma badakunda Imana na bagenzi babo
- Abantu barimo kugabanuka ku isi barenda no gushiraho
- Urubanza rureba ikiremwa-muntu cyose na dosiye ya buri wese

Turabararikira gukurikira ubu butumwa mu nkuru yacu itaha …